Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ni burere ki buhabwa abana gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi?

Ibi ni ibyaganiriweho mu nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yateguwe na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO. Ni inama yahuje abahagarariye abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Uburezi, iy’Ubuzima, iy’Urubyiruko n’iy’ Umuryango, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye ikorera mu Rwanda (one UN), Abafatanyabikorwa barebwa n’iki kibazo, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abagore.

Albert Mutesa, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO afungura inama ku mugaragaro Afungura iyi nama ku mugaragaro

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, Albert
Mutesa, yagaragaje ko ari ingenzi gukomeza gushora imari mu burezi bw’abana mu bijyanye n’imyororokere hashingiwe ku mibare ifatika igaragaza ibibazo biri mu ngimbi n’abangavu kandi hagamijwe guhindura imyumvire y’abakiri bato. Bwana Albert Mutesa yagize ati : « Ubwo burezi bugomba gushingira ku muco wacu, ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, ku mubiri w’umuntu n’impinduka ziwubamo iyo umuntu ava mu bwana ajya mu bukure, imibanire y’abantu, ubwumvikane hagati yabo, ubuzima n’imibereho myiza, bugahabwa urubyiruko ruri mu mashuri n’ururi hanze yayo.»

Dr Ben Mpozembizi, agaragaza ingaruka z’ubumenyi buke kuri ejo hazaza h’urubyiruko

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama, Dr Ben Alexandre Mpozembizi yagaragaje ingaruka ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere bugira ku buzima bw’abana no ku nzozi zabo, ndetse yerekana n’ingamba ba minisitiri b’Uburezi bo mu bihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afrika bafatiye icyo kibazo, birimo kubwiza ukuri urubyiruko ku mihindagurikire n’imikorere y’imibiri yabo hagamijwe kubarinda kubyara imburagihe ndetse no kubarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Alexandre Mpozembizi yakomeje avuga ko ibibazo bitandukanye bituma urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye nk’ubukene, kutamenya amakuru y’ukuri ku buzima bw’imyororokere n’ibindi bigomba kuvugutirwa umuti ukwiye kugirango uru rubyiruko rutegurirwe kuzaba abayobozi bahamye b’ejo hazaza.

Dr Aline Uwimana ushinzwe ubuzima bw’Umwana n’Umubyeyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC: Rwanda Biomedical Center) yasabye abanyarwanda guhindura imyumvire no gutegurira abana kuba abangavu n’ingimbi zisobanukiwe imikorere y’imibiri yabo n’ubuzima bw’imyororokere.

Dr Aline Uwimana ushinzwe Ubuzima bw’Umwana n’Umubyeyi muri RBC

Dr. Aline Yagize ati : « Kera, ababyeyi bacu ntacyo badusobanuriraga mikorere y’umubiri wacu cyangwa ubuzima bw’imyororokere, cyangwa waba ubajije ikibazo cyerekeranye nabyo bakakubeshya. Ariko muri iki gihe, abana bafite ahantu henshi bakura amakuru kandi akenshi atariyo kuko abayabaha harubwo baba bafite izindi nyungu barengera. Abana bavoma amakuru ku buzima bw’imyororokere ku mbuga nkoranya mbaga, bagahabwa amakuru rimwe na rimwe apfuye na bagenzi babo cyangwa n’abantu bakuru ariko bagamije kubasambanya ! Birakwiye ko ababyeyi dutegura abana cyane ko basigaye baba abangavu ku myaka 8 n’ingimbi ku myaka 10, kuko umukobwa aba yatwita, umuhungu nawe agatera inda. »

Abitabiriye iyi nama baganiriye kucyakorwa kugirango u Rwanda narwo rushyire umukono kuri aya masezerano cyane ko hari byinshi rukora mu guteza imbere no kwita ku buzima bw’imyororokere bw’ingimbi n’abangavu bitagira aho bibarirwa kuko rutarashyira umukono kuri aya masezerano.

Ifoto y’abari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo.

Abari mu nama bafashe umwanzuro ko abatekinisiye muri buri minisiteri zirebwa n’iki kibazo bagiye kwicara bagashaka uko bahuza ibikubiye muri aya masezerano n’inshingano za minisiteri bakorera n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mbere y’uko ba minisitiri b’izo minisiteri 4 (Uburezi, Ubuzima, Urubyiruko n’Umuryango) bashyira umukono kuri iyi nyandiko. Mu mpera z’Ugushyingo 2024 abatekinisiye bazongera guhurira hamwe banoze iyo nyandiko mbere yo kuyishyikiriza abayobozi b’izo minisiteri.

Philomene MUKANKUSI