Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Icyerekezo

Gutanga umusanzu mu kubaka umuryango Nyarwanda ufite amahoro kandi ukurikiza indangagaciro rusange zimakazwa na UNESCO.

INTEGO 

Guteza imbere ibitekerezo by'amahoro n'ubwumvikane mu gihugu, kugira inama Guverinoma y'u Rwanda ku bikorwa bya UNESCO, no guteza imbere ibikorwa by'ubufatanye bushingiye ku bwenge ku muco n'indangagaciro hagamijwe gutuma abaturage bashishikazwa n'intego za UNESCO n'ibikorwa byayo.

INSHINGANO SHINGIRO

  1. Komisiyo y'Igihugu Ikorana na UNESCO itanga isesengura n'inama kuri Guverinoma y'u Rwanda ku bibazo bifitanye isano na UNESCO; itanga umusanzu mu guteza imbere no gushyira mu bikorwa gahunda za UNESCO. Ifite kandi inshingano zo kwamamaza intego na gahunda za UNESCO.
  2. Komisiyo y'Igihugu igeza ibyihutirwa n'inyungu z'u Rwanda kuri UNESCO nk'igihugu kinyamuryango.
  3. Komisiyo y'Igihugu isohoza inshingano zayo hakurikijwe Ingingo ya VII y'Itegeko Shingiro ry'ishami ry’Umuryango w'Abibumbye wita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco, Itegeko Shingiro ry'Amakomisiyo y'Ibihugu ya UNESCO ryemejwe n'Inama Nkuru ya UNESCO mu nama yayo ya 20, n'indi myanzuro ifitanye isano n'Inama Nkuru n'Inama Njyanama ya UNESCO.
  4. By'umwihariko, Komisiyo y'Igihugu:

    Mu gusohoza inshingano zayo, Komisiyo y'Igihugu igomba, binyuze mu bufatanye n'impuguke mu mashami ya guverinoma afite aho ahurira nabyo, kugisha inama abantu ku giti cyabo, imiryango, n'ibigo bifitanye isano guteza imbere ubufatanye bw'u Rwanda na UNESCO.

 a. Ihuriza hamwe abahagarariye amashami munzego zitandukanye za guverinoma y'u Rwanda n'inzobere kugira ngo bifashe mu gutanga umurongo kubyerekeranye na UNESCO, harimo no gutanga ibitekerezo ku ntumwa z'u Rwanda zizitabira Inama Nkuru ya UNESCO.

 b. Ikora nk'aho ari yo iherwaho mu bibazo bya UNESCO mu Rwanda.

5. Mu gusohoza inshingano zayo, Komisiyo y'Igihugu igomba, binyuze mu bufatanye n'impuguke mu mashami ya guverinoma afite aho ahurira nabyo, kugisha inama abantu ku giti cyabo, imiryango, n'ibigo bifitanye isano guteza imbere ubufatanye bw'u Rwanda na UNESCO.