UNESCO niryo shami ryonyine ry’Umuryango w’Abibumbye rifite umuyoboro w'inzego z'ubufatanye z'ibihugu zizwi nka “Komisiyo y'Igihugu ya UNESCO”.
Komisiyo z'Ibihugu ni rumwe munzego zigize ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku Uburezi, Umuco, Ubumenyi, Itumanaho n’Itangazamakuru.
Zishyirwaho na za guverinoma z’ibihugu hashingiwe ku ngingo ya VII y'Itegeko Shingiro rya UNESCO, Komisiyo z'Ibihugu zikora ku buryo buhoraho kugira ngo zifatanye n'inzego za leta n'izitari iza leta mu guteza imbere Uburezi, Ubumenyi, Umuco n'Itumanaho n’Itangazamakuru mu gusohoza intego za UNESCO.
Kugeza ubu, ku isi hose hari Komisiyo z'Igihugu za UNESCO zigera ku 199. Izi zigize urunana rwa za Komisiyo, zifite urusobe rw'abafatanyabikorwa, n'inzobere zifite ububasha, kandi ziha Umuryango (UNESCO) ubushobozi bwihariye ugereranyije n'iyindi miryango ishamikiye ku Umuryango w'Abibumbye.
Urutonde rwa Komisiyo z'Igihugu
Zikora nk'inzego z'ubujyanama, z'ubuhuza no gutanga amakuru, ndetse zikaba zishishikariza kandi zigateza imbere ubufatanye n'abafatanyabikorwa bo mu gihugu, harimo n'imiryango itegamiye kuri leta, kandi zitanga umusanzu ufatika mu kugera ku ntego za UNESCO no mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zayo.
U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa UNESCO ku wa 7 Ugushyingo 1962. Komisiyo y'Igihugu ikorana na UNESCO(CNRU) yashinzwe ku wa 9 Kamena 1975 binyuze mu Iteka rya Perezida N° 120/10. Yatangiye gukora ku wa 24 Kamena 1976 ubwo abanyamuryango bayo bose bashyirwagaho ku mugaragaro. Inama yayo ya mbere yabaye mu Ukuboza 1976.
Icyerekezo
Gutanga umusanzu mu kubaka umuryango Nyarwanda ufite amahoro kandi ukurikiza indangagaciro rusange zimakazwa na UNESCO.
INTEGO
Guteza imbere ibitekerezo by'amahoro n'ubwumvikane mu gihugu, kugira inama Guverinoma y'u Rwanda ku bikorwa bya UNESCO, no guteza imbere ibikorwa by'ubufatanye bushingiye ku bwenge ku muco n'indangagaciro hagamijwe gutuma abaturage bashishikazwa n'intego za UNESCO n'ibikorwa byayo.
INSHINGANO SHINGIRO
- Komisiyo y'Igihugu Ikorana na UNESCO itanga isesengura n'inama kuri Guverinoma y'u Rwanda ku bibazo bifitanye isano na UNESCO; itanga umusanzu mu guteza imbere no gushyira mu bikorwa gahunda za UNESCO. Ifite kandi inshingano zo kwamamaza intego na gahunda za UNESCO.
- Komisiyo y'Igihugu igeza ibyihutirwa n'inyungu z'u Rwanda kuri UNESCO nk'igihugu kinyamuryango.
- Komisiyo y'Igihugu isohoza inshingano zayo hakurikijwe Ingingo ya VII y'Itegeko Shingiro ry'ishami ry’Umuryango w'Abibumbye wita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco, Itegeko Shingiro ry'Amakomisiyo y'Ibihugu ya UNESCO ryemejwe n'Inama Nkuru ya UNESCO mu nama yayo ya 20, n'indi myanzuro ifitanye isano n'Inama Nkuru n'Inama Njyanama ya UNESCO.
By'umwihariko, Komisiyo y'Igihugu:
Mu gusohoza inshingano zayo, Komisiyo y'Igihugu igomba, binyuze mu bufatanye n'impuguke mu mashami ya guverinoma afite aho ahurira nabyo, kugisha inama abantu ku giti cyabo, imiryango, n'ibigo bifitanye isano guteza imbere ubufatanye bw'u Rwanda na UNESCO.
a. Ihuriza hamwe abahagarariye amashami munzego zitandukanye za guverinoma y'u Rwanda n'inzobere kugira ngo bifashe mu gutanga umurongo kubyerekeranye na UNESCO, harimo no gutanga ibitekerezo ku ntumwa z'u Rwanda zizitabira Inama Nkuru ya UNESCO.
b. Ikora nk'aho ari yo iherwaho mu bibazo bya UNESCO mu Rwanda.
5. Mu gusohoza inshingano zayo, Komisiyo y'Igihugu igomba, binyuze mu bufatanye n'impuguke mu mashami ya guverinoma afite aho ahurira nabyo, kugisha inama abantu ku giti cyabo, imiryango, n'ibigo bifitanye isano guteza imbere ubufatanye bw'u Rwanda na UNESCO.