"Kuva intambara zitangirira mu bitekerezo by'abantu, mu bitekerezo by'abantu niho hagomba gushingwa inkingi z’amahoro." (ITEGEKO SHINGIRO RYA UNESCO)

"Amahoro ashingiye gusa ku mikorere ya politiki n'ubukungu bya za Leta, ntiyaba ari amahoro anogeye abatuye isi bose, amahoro bashyigikira mu buryo bwumvikana, burambye kandi buzira uburyarya. Bityo, kugira ngo ayo mahoro atazimira, agomba kuba ashingiye ku bumwe bw'abantu mu by'ubwenge no mu by'umuco.
Intego y’uyu muryango, ni uguteza imbere amahoro n'umutekano binyuze m’ubufatanye hagati y'ibihugu hashingiwe ku burezi, ubumenyi n'umuco murwego rwo guteza imbere no kubahiriza ubutabera, amategeko n'uburenganzira bwa muntu n'ubwisanzure bw'ibanze bwa muntu bw’abatuye isi, ntavangura iryariryo ryose rishingiye ku bwoko, ku gitsina, ku rurimi cyangwa ku idini, n'Itegeko shingiro ry'Umuryango w'Abibumbye".
Itegeko shingiro rya UNESCO ryashyizweho umukono n'ibihugu 37 i Londres, mu gihugu cy’Ubwongereza ku ya 16 Ugushyingo 1945. ryatangiye gukurikizwa ku itariki ya 4 Ugushyingo 1946.
UNESCO ishyiraho uburyo bwo kuganira hagati yabatuye isi, hashingiwe ku mico n’iterambere ry’imibanire y'abantu, hubahirizwa indangagaciro zihuriweho n’abatuye isi. Binyuze muri ibyo biganiro nibwo isi ishobora kugera kugera ku iterambere rirambye, rikubiyemo kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kubahana no kurandura ubukene. Ibyo byose bikaba biri mu nshingano n'ibikorwa bya UNESCO.
Intego zifatika z'umuryango mpuzamahanga, nk'uko bigaragazwa n'intego z'iterambere zemeranyijwe na za Leta na guverinoma z’ibihugu, harimo n'intego z'ikinyagihumbi (MDGs) zishyigikira ingamba n'ibikorwa bya UNESCO. Bityo, ubushobozi bwihariye bwa UNESCO mu burezi, ubumenyi, umuco, itumanaho n’itangaza makuru bigafasha kugera kuri izo ntego.
Inshingano z'ibanze za UNESCO

- Laboratwari y'ibitekerezo;
- Ubushakashatsi
- Igenamiterere risanzwe; binyuze mu masezerano n'amatangazo
- Urwego rushinzwe gukusanya no gukwirakwiza amakuru
- Kubaka ubushobozi; amahugurwa n'ubufasha bwa tekiniki
- Guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga binyuze muri Komisiyo z'Ibihugu n'izindi nzego
Inshingano za UNESCO

UNESCO ifite inshingano yo kugira uruhare mu kubaka amahoro, kurandura ubukene, guharanira iterambere rirambye no kuganira hagati y'imico binyuze mu burezi, ubumenyi, umuco, itumanaho n’itangaza makuru.
kubindi wasura uru rubuga www.unesco.org